Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Butera Knowless ni Muntu ki?


Butera Knowless ni Muntu ki?
Butera Knowless
Jeanne Ingabire Butera niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango kabarizwa ahahoze hitwa Gitarama ubu akaba ari intara y’Amajyepfo, yavutse kuya 1 Ukwakira 1990, avuka ari ikinege Ababyeyi be bombi bitabye Imana.

Amashuri abanza yayigiye Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Kimisagra  mu ishuri rya APACE. Yize ishami rya Computer Sciences and Management” Ibaruramali n’ubumenyi bwa mudasobwa”.

Knowles ubuhanzi yabutangiye akuye impano kuri mama we umubyara, uyu mubyeyi we akaba yararirimbaga muri Korali yo mu badivantisiti b’umunsi wa 7.

Knowless yabanje na we kuririmba muri Korali yitwa Maranatha aho yaririmbanaga n’umuhanzi Tonzi, aho akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.


Bimwe mu bihembo yahawe harimo icy’umuhanzi wigaragaje mu bazamutse mu mwaka wa 2010 muri Salax Awards ndetse  na nyum yaho akaba yaregukanye ibihembo bitandukanye by salax twavuga nka Best female,best album n’ibindi yagiye afata kugeza uyu mwaka wa 2015 aho yaje kwegukana igihembo gihiga ibindi muri muzika nyarwanda aricyo PGGSS5.


Knowless ukorera muzika ye munzu itunganya umuziki izwi nka Kina music abaka amaze gushyira ahagaragara imizingo(album) itandukanye ariyo:"Komeza,Uwo ndiwe na Butera yitiriye ise umubyara)


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo