Monday, May 2, 2016

Virusi ya Zika:Abahanga bavuga ko iyi virusi iteye inkeke kurusha uko byatekerezwaga mbere.


Virusi ya Zika:Abahanga muri Brezil bavuga ko iyi virusi  iteye inkeke kurusha uko byatekerezwaga mbere.
Abaganga benshi n'abashakashatsi mu rwego rw'ubuganga bemera ko hari isano hagati ya Zika n'ibibazo byo kuvukana indwara itera umutwe muto cyane yitwa 'microcephaly'
Abahanga muri siyansi muri Brezil bavuga ko virusi ya Zika iterwa n'umubu ishobora kuba iteye inkeke kurusha uko byatekerezwaga mbere.

Babwiye BBC ko Zika ishobora kuba ari impamvu y'ibibazo bijyanye n'imitsi yo mu bwonko, bifata impinja z'abagore bagera kuri kimwe cya gatanu (1/5) by'abagore batwite.

Ubwiyongere mu bwandu bwa Zika mu bice bimwe na bimwe bya Brezil bwaragabanutse kubera gutanga amakuru nyayo yo kuyikumira.

Ariko ubushakashatsi bwo kubona urukingo buracyari mu nzira z'ibanze. Kandi Zika ikomeje gukwirakwira mu karere. Abaganga benshi n'abashakashatsi mu rwego rw'ubuganga bemera ko hari isano hagati ya Zika n'ibibazo byo kuvukana indwara itera umutwe muto cyane yitwa 'microcephaly', ari nayo itera kugira ubwonko buto.

BBC Gahuza
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment