Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Sunday, May 1, 2016

Urukundo rw'Ubu Ntirworoshye

Urukundo rw'Ubu NtirworoshyeUmukobwa: Cheri hari ikintu cyambayeho
nshaka kukubwira, gusa byandenze kuko
sinatekerezaga ko byambaho!
.
Umuhungu: Eeh urabe udashaka kumbwira ko
wasamye! Icyo ushaka kumbwira ni iki koko?
.
Umukobwa: honey sinzi byandenze pe! Gusa
mama we sinzi niba azabyumva ariko ndifuza
rwose ko twagumana, bikaba byose turi kumwe
pe!
.
Umuhungu: Eeh? Ngo twagumana? Ziba aho
njye nakubazaga ko wabaze neza ukambwira ko
nta kibazo wiyizeye! Mbabarira unsohokere mu
cyumba utahe kandi ntuzanagaruke aha sinifuza
kongera kukubona! Wasanga ari n'undi
wayiguteye ukanzanaho ibyo...
.
Umukobwa: Yegoko Mana! Mbega umujinya
w'ubusa! Ese ubu iyo koko mba ntwite? Nigeze
nkubwira ko ntwite? Njye nashakaga kukubwira
ko banzamuye mu ntera ariko nkaba ngomba
kubanza nkajya mu mahugurwa hanze bityo
nkumva twajyana tukagumanayo kuko...
.
Umuhungu: Oh my love! Umva nkubwire
cherie...
.
Umukobwa: Ziba! Nakumvise kandi koko
sinzakugaruka mu maso!
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment