Sunday, May 1, 2016

Umuhanzi Theo Bosebabireba avuga ko inganzo ye imuruhura ibibi yanyuzemo mu buzima

Mu kiganiro samedi detente gitambuka kuri Radio Rwanda, uyu muhanzi yatangaje ko ibyamubayeho byose byamubereye imbarutso yo gutanga ubuhamya mu ndirimbo ze .
"Gucukura toilet", "gucuruza itabi", "kunywa ibiyobwabwenge", ni bindi byinshi bwaranze ubuzima bwe akiri muto ahinini bitewe no kwihakanwa na se umubyara.
Theo Bosebabireba

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene; bakunze kwita Bosebabireba wabaye inzerezi akihakanwa na se umubyara ubwo mama umubyara yari amaze kwitaba Imana byamubereye imbarutso yo guhaguruka agakora ndetse no kubakira kubyo yanyuzemo.

Theo Bosebabireba iyo avuga ubuzima yanyuzemo mbere y’uko amenyekana biramurenga ikiniga kikazamuka. Uyu muhanzi mu bwana bwe yahuye n'ibizazane atazibagirwa mu buzima bwe, avuga ko nyina umubyara mbere y’uko apfa yamweretse se ariko ntibyabujije uyu mugabo kwihakana umwana we. Icyo Theo yagiye kuba mayiboyo acuruza mu gakarito aho yagjyaga yambara imwe mu myenda ya kuburiwe [yahawe] na bamwe mu bagira neza.

Ati:" Mama amaze gupfa nabayeho nabi, data nawe aranyihakana kugeza ubwo nerekeje mu muhanda gushaka amaramuko, ari nayo mpanvu byinshi ndirimba bishingiye ku kuri.’
Akomeza avugako zimwe mu ndirimbo ze zambere yabanje kuziha Chorale yaririmbagamo ariko bitewe na magambo yari azigeze yuzuye amanganya, abo baririrmbyi bakazanga, Theo kugiti cye bituma yinjira mu njyana zo gushima Imana.

Ati:" Bwa mbere ni njira muri gospel byatewe ni ndirimbo na ndikaka ariko naziha Chorale bakanga kuziririmba, icyo gihe nu nvise ijwi rimbwirako nkwiriye gutanga ubwo butuma bukagera kuri rubanda nyamwinshi.’
.

Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment