Thursday, May 5, 2016

Musanze: Umupolisi yarashe Komanda we

Byabereye kuri station ya Police ya Busogo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 5 Gicurasi 2016, mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze, umupolisi bivugwa ko afite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) yarashe umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Busogo Chief Inspector of Police (CIP) witwaga Mugabo Jean Bosco aramwica nyuma nawe arirasa.

Amakuru aturuka muri aka karere kandi avuga ko nyuma yo kurasa umuyobozi we, ngo uyu mupolisi yahise yifungirana mu nzu, ariko ngo nyuma yo kwica urugi ngo basanze nawe yirashe yapfuye.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, wavuze ko ibi koko byabaye ariko ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu mupolisi arasa mugenzi we.
Musanze: Umupolisi yarashe Komanda we
Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bahumurije abaturage

Yagize ati:"twayamenye, twahageze kandi niko byagenze...ntabwo ndamenya neza ariko byabaye nanahageze. Ntabwo icyabiteye kizwi hari gukorwa ankete bakabimenya ese byatewe n’iki, ese batonganye, na twe ntituramenya neza impamvu ariko ankete zatangiye gukorwa."

Ubuyobozi w’akarere bufatanyije na polisi bahise bakorana inama n’abaturage bo muri ako gace babasobanurira uko byagenze mu rwego rwo kubahumuriza, kuburyo ngo bamaze kubimenya ndetse ngo bakaba banasubiye mu mirimo yabo isanzwe.

Source:Makuruki.rw
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment