Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Sunday, May 1, 2016

Miss Africa: Rebecca Asamoah uwahagarariye Ghana yegukana ikamba

Miss Africa: Rebecca AsamoahIri rushanwa ryiswe "Miss Africa Continent" ryahawe insanganyamatsiko yo "Kwizihiza ubwiza bw'Abanyafurika n'Umuco", ni ku nshuro ya mbere ribaye aho ryatewe inkunga na kompanyi ya RwandAir, ryitabirwa n'abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n'u Rwanda rwahagarariwe na Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2015 ntiyabashije gutsinda.
Kundwa Doriane

Miss Africa: Rebecca Asamoah

Miss Africa: Rebecca Asamoah

Miss Africa: Rebecca Asamoah

Miss Africa: Rebecca Asamoah

Irushanwa ryitabiriwe n'abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibirori byo gutora Nyampinga wa Afurika byabaye ku mugoroba w'ejo ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2016, bibera mu nzu y'imyidagaduro ya "Lyric Theatre" i Johannesburg muri Afurika y'Epfo ari naho Kundwa Doriane amaze iminsi ari kumwe n'abandi bakobwa bahataniraga ikamba.

Ikamba rya Nyampinga wa Afurika 2016 ryegukanywe n'umukobwa ukomoka muri Ghana witwa Rebecca Asamoah, uyu akaba yarabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Ghana mu 2015.

Kundwa Doriane waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ryo kwizihiza ubwiza n'umuco wa Afurika ryabaga ku nshuro ya mbere mu mateka, yaserukanye imikenyero.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment