Sunday, May 1, 2016

Malawi: Ba nyamweru baratabarizwa

Malawi: Ba nyamweru baratabarizwa
Ibice by’imibiri yabo bikoreshwa mu bikorwa by’ubupfumu
Photo: Internet
Umuryango Mpuzamahanga ufite impungenge ko ba banyamweru bashobora gupfa bagashira muri Malawi, hatagize igikorwa .

Impuguke y’uyu muryango, Ikponwosa Ero, avuga ko ba nyamweru babarirwa mu bihumbi icumi muri Malawi bashobora kurimbuka kubera kwicwa  babahigamo inyungu.

Ibice by’imibiri yabo bikoreshwa mu bikorwa by’ubupfumu kubera ko hari abakeka ko bibazanira amahirwe n’ubukire. Polisi yo muri Malawi, guhera muri 2014 imaze kubarura ibitero 65 n’ibikorwa byo kubashimuta no kubica.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu tundi duce twa Afurika y’ i Burasirazuba n’amajyepfo birimo Mozambique na Tanzania, ba nyamweru bicwa kubera izo mpamvu.

Urwego.com
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment