Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Wednesday, May 4, 2016

Kigali: Bavuga ko bakora ubutinganyi kubera ubukene

Ubutinganyi
Abahungu b'abatinganyi
Photo Internet
Ubutinganyi ni ikibazo cyugarije hafi ibihugu byose ku isi.Hamwe Na hamwe biremewe ahandi ntibyemewe, icyakora imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kubipfa na bimwe mu bihugu biba bishaka gushyiraho amategeko ahana abatinganyi.

Urugero ni muri Uganda aho Perezida Museveni aherutse gusinya itegeko rirwanya abatinganyi, nyamara imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bigahaguruka ngo arimo abangamira uburenganzira bwa muntu.

Nubwo mu Rwanda umuco utabyemera, hari bamwe babikora bakavuga ko atari ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu basore baryamana bahuje ibitsina, bavuga ko atari abatinganyi muri kamere.

Bavuga ko ubukene ari kimwe mu bintu bya mbere bituma hari igihe bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina.

Mugisha utuye mu Kagari ka Rwezamenyo ya mu Murenge wa Rwezamenyo Akarere ka Nyarugenge yagize ati “ Erega ntabwo umuntu abikora kubera ko ari umutinganyi ahubwo abikorana na bo kugira ngo baguhe amafaranga.None se koko ubu umuntu yampa amafaranga nk’ ibihumbi 50 cyangwa 100 ngo turyamane nkanga kandi ntayo nari mfite ngo kuko ari umuhungu mugenzi wanjye?”

Gushakisha amafaranga yo kwishyura inzu, kwambara neza , gusohokera ahantu hahenze no kujya mu mahanga nko ku mugabane w’u Burayi n’Amerika, bavuga ko ari bimwe mu bituma bemera kuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Umusore utuye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati “ Erega uryamanana na bo nuko hari inyungu zitandukanye aba abakeneyeho nko kugira ngo bajye bamwihera amafaranga yo kwishyura inzu n’amutunga.”

Akomeza avuga ko na we hari igihe aryamana n’abatinganyi kugira ngo agire icyo abavanaho cyane cyane ko ari abantu bakunda cyane umuntu waberetse ko yabishimiye cyangwa wababwiye ko yifuza ko baba inshuti.

Bmwe muri aba basore bemeza ko mbere yo kuryamana na bagenzi babo babanze bakanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga kugira ngo byibuze bataza kumva ububabare.

Mugisha yagize ati “ Ntakubeshye kubera ko njye mbikora ntabikunze ahubwo mba nikenereye kubakuraho amafaranga , uwo tugiye kuryamana biba ari ngombwa ko abanza akangurira inzoga cyangwa ’ibure’ kugira ngo mbanze ngire ’swing’ kuko ndi muzima ntatekereza kuryamana na we.”

IGIHE.COM
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment