Sunday, May 1, 2016

Kayonza:Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya Kayonza mu muganda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abagize umuryango we kuri uyu wa 30 Mata 2016, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi, aho hakozwe umuhanda uri mu kagari ka Bwiza.

Yabasabye ko bakwiye kwitonda kuko ngo iyo umuntu akoze neza ibyo asabwa nta we usubira inyuma ngo baze gusenya ibyo yari ari gukora.

Perezida Kagame yasabye aba baturage kurushaho kubungabunga umutekano w’aho batuye mu midugudu yabo barushaho guhana umutekano hagati yabo kugira ngo ibyo bifuza kugeraho babashe kubigeraho batekanye.

Yabasabye kandi guhuza imbaraga muri byose kugira ngo babashe gutera imbere mu byo bakora kandi barushaho kubikora neza.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu karere ka Kayonza kurushaho kwegera abo bayobora kugira ngo babagire inama z’ibyo bagomba gukora kugira ngo bibashe kubabyarira umusaruro.





Perezida Kagame yifatanyije n’abanya Kayonza gukora umuyoboro w’amazi
Perezida Kagame yifatanyije n’abanya Kayonza gukora umuyoboro w’amazi

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya Kayonza
Perezida Paul Kagame aganira n'abanyakayonza

Madamu Jeannette Kagame nawe yakoranye umuganda n’abanya Kayonza
Madamu Jeannette Kagame nawe yakoranye umuganda n’abanyakayonza

Abanyakayonza mu muganda

via Makuruki.rw
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment