Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Monday, May 2, 2016

Imvo n'Imvano: Urupfu rwa Papa Wemba -BBC Gahuza



Imvo n'Imvano: Urupfu rwa Papa Wemba -BBC Gahuza

Papa Wemba yamamaye mu njyana ya Rumba, akaba ikirangirire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku mugabane wa Afurika muri rusange yaguye ku rubyiniro ku Cyumweru ahita yitaba Imana.

Papa Wemba wari ufite imyaka isaga 67 yapfiriye mu gihugu cya Cote d'Ivoire ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco ryitwa "Festival des Musiques Urbaines d'Anoumabo" ryaberaga i Abidjan.

Nyuma y'urupfu rwe, abaganga batangaje ko yishwe no guhagarara k'umutima, ndetse ubwo yagwaga ku rubyiniro akaba yarahise apfa n'ubwo yihutanywe kwa muganga kugirango ubuzima bwe buramirwe gusa ntibikunde.

Amakuru y'urupfu rw'uyu muhanzi yatangajwe bwa mbere n'ushinzwe gukurikirana no gutangaza amakuru ye witwa Henry Christmas Mbuta Vokia, yavuze ko yari arimo akurikirana iki gitaramo aho umuhanzi Papa Wemba yaririmbye indirimbo ya mbere, iya kabiri, hagati ari kuririmba iya gatatu akabona uyu muhanzi ari hasi nyuma akazengurukwa n'ababyinnyi be.

Umujyanama wa Papa Wemba yakomeje avuga ko yagizengo ni ibyapanzwe gusa nyuma ngo aza kubona haje abantu bambaye imyenda ya Croix Rouge niko guhita bafata icyemezo cyo gukata amashusho y'icyo gitaramo yatambukaga kuri Televiziyo.

Mbuta Vokia yahise ahamagara umujyanama we witwa Corneille amutangariza ko yaguye ku rubyiniro bamujyanye ku bitaro, nyuma y'iminota micye yongeye kumuhamagara abwirwa ko Papa Wemba yashizemo umwuka.

Papa Wemba yari amaze imyaka hafi 50 akora umuziki. Izina rye bwite ni Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba

Read more: http://www.urwego.com/2016/04/amafoto-papa-wemba-bwa-nyuma-ku.html
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment