Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Thursday, May 5, 2016

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse-Itangazo rya Minicom


Itangazo rituruka muri Minisiteri y’iganda n’ubucuruzi mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2016 riramenyesha ko guhera kuwa kane tariki 5 Gicurasi 2016 ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihinduka.

MINICOM iratangaza ko igiciro fatizo cya Essence na Mazutu i Kigari kitagomba kurenza amafaranga 860 kuri litiro. Iki giciro kije mu gihe Essance yari amaze iminsi igura amafaranga 826 kuri litiro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse-Itangazo rya Minicom
Igiciro fatizo cya Essence na Mazutu i Kigari ntikigomba kurenza amafaranga 860 kuri litiro
Minisiteri y’Ubucuruzi iravuga ko iri zamuka rishingiye ku izamuka ry’ibiciro bya Peteroli ku rwego mpuzamahanga ryongeye kugaragara uhereye mu kwezi kwa Mutarama 2016 , aho ibiciro ku rwego mpuzamahanga byazamutseho 35% hagati ya Mutarama na Mata 2016.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse-Itangazo rya Minicom
Itangazo rya Minicom
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment