Wednesday, May 4, 2016

GS Ruhanga-Abanyeshuri baratabaza Leta kubera ubusambanyi bwibasiye bagenzi babo

GS Ruhanga-Abanyeshuri baratabaza Leta kubera ubusambanyi bwibasiye bagenzi babo
Aha abanyeshuri ba GS Ruhanga bari mu muganda

Bamwe mu banyeshuri biga muri GS Ruhanga bari mu muganda (Ifoto Ndayishimye JC)
Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga muri Groupe Scolaire Ruhanga mu Karere ka Gasabo, barasaba Leta ubutabazi kubera ubusambanyi bukabije bukorerwa bagenzi babo bigana.

Groupe Scolaire Ruhanga iherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kikaba ari ikigo kirimo ishuri ribanza n’icyiciro rusange (Tronc commun).

Abanyeshuri baganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, bavuga ko muri iki kigo hari abakobwa basambanywa n’abashoferi batwara amakamyo akunze guparika ahazwi nka Rugende ndetse n’andi atwara imicanga aca hafi y’iki kigo cy’amashuri.

Abavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bose ntibifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara ari nayo mpamvu bahawe amazina y’amahimbano.

Uwimana Laurence (amazina ikinyamakuru cyamuhimbye), ni umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17, wiga mu mwaka wa kabiri avuga ko akenshi icyo kibazo gikunze guturuka ku bana baba batishoboye bakararikira ibyo abandi bana bafite imiryango yishoboye bafite, bigatuma bagana inzira y’ubusambanyi ngo babashe kubona amafaranga yo kugura ibyo bifuza.

Uyu mukobwa ahamya ko na we ubwe hari umugabo washatse ko bararana muri hoteri iherereye i Rugende.

Yagize ati “Hari uwanciyeho araza ambwira ko yifuza ko naza tukararana muri hoteli, arambwira ngo arampa amafaranga ibihumbi 10, ndanga, mubwira ko atari uko narezwe.”

Akomeza avuga ko iyo bigeze mu masaha ya saa sita bagiye gufata ifunguro, bamwe mu bakobwa basimbuka imiyenzi izitiye ikigo bagahita bigira mu bagabo.

Uyu munyeshuri yemera ko ubuyobozi bw’iki kigo bubizi ariko ngo busa nk’aho iki kibazo cyaburenze.

Uretse imodoka zitwara umucanga zica kuri iki kigo, ngo hari n’andi makamyo akunze kuba aparitse i Rugende aba atwaye ibicuruzwa bivuye hanze y’igihugu, aho abashoferi bakomoka muri Tanzaniya na Somaliya bakunze kujyana bamwe muri abo banyeshuri muri hoteli iri hafi aho.

Uwimana Alice (si ryo zina rye nyakuri) wiga mu mwaka wa 3 avuga ko na we bigeze kumushuka ariko akababera ibamba.

Yagize ati “Nanjye baranshutse, nyine nari mvuye ku ishuri, kuko aho ntaha binsaba gutega imodoka, ubwo umuntu utwaye imodoka araza ashaka kumpa rifuti ndabyanga, ndamubwira nti hari umuntu ntegereje ugiye kuza kuntwara, arambwira ati ese uwo muntu urabona anduta ku buryo jyewe ntagutwara? Ndamusubiza nti ntabwo akuruta, ikibazo ni uko ari umubyeyi wanjye ashobora kuza akambura.”

Uyu munyeshuru avuka ko uwo mugabo yahise amubaza ko atunze telefoni, aramuhakanira ngo ahita amuha agakarita kanditseho nomero ye (business card) ngo azamuhamagare.

Gusa ntabwo yifuje ko twabasha kumenya aho uwo muntu akorera cyangwa amazina ye kuko yavuze ko ari ibanga.

Uyu mukobwa avuga ko hari abanyeshuri bakora urugendo rurerure n’amaguru bava cyangwa bajya ku ishuri bigatuma hari imodoka zitwara imicanga zibaha rifuti bikaba hari abo biviramo ko bashukwa bakajya mu ngeso mbi.

Uyu mukobwa yagize ati“kuva aha ujya Rugende harimo urugendo runini kubera ko baba badafite amafaranga ya moto, babona imodoka zihagaze zikabaha rifuti bakaba ari ho bashukirwa.”

Muri iki kigo ngo hari abanyeshuri bafite amatelefoni ahenze bivugwa ko baba bayahawe n’abo bagabo, aho basobanura ko bo ubwabo batabasha kuzigurira cyangwa imiryango yabo.

Ingabire Rosine (si amazina ye nyakuri) avuga ko abo banyeshuri bakwiye kwemera kubaho ku rwego bariho, ati “Rwose dukenera byinshi pe, kandi dufata urugendo runini urabibona, bidusaba kugenda n’amaguru, kandi ngo abantu bari mu kigero cyacu ngo baba badukeneye ni ko twumva, icyo nababwira rero, nibareke tube ku rwego rwacu, nitubaho ku rwego rwacu bizadufasha kubaho neza.”

Abanyeshuri bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bemeza ko ubu busambanyi bumaze kugira ingaruka ku bana b’abakobwa benshi aho hari abamaze gutwara inda bagacikiriza amashuri.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwo buvuga ko iki kibazo kitagaragara cyane aho bwemeza ko ari wa mukobwa umwe utukisha bose.

Eugene Rubaduka, umuyobozi wacyo yagize ati “Ntabwo ari ikibazo kigaragara cyangwa se cyabonetse mu buryo buzwi, gusa amakamyo arahaca kuko umuhanda uri hafi y’ikigo, ni wa mukobwa utukisha benshi.”

Uyu muyobozi usa nk’aho yatunguwe n’aya makuru, yavuze ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye ukuri ku bivugwa.

Bamwe mu baturage baturiye iki kigo bemeza ko iki kigo gisa nk’aho nta gahunda kigira aho bemeza ko abanyeshuri baza ku ishuri igihe bishakiye bakanataha igihe bashakiye.

Uretse muri iki kigo, abanyeshuri twaganiriye biga mu bigo bituranye na cyo bavuga ko na ho iki kibazo gihari bagasaba Leta kugira icyo ikora ngo iki kibazo gikemuke.

via Izuba Rirashe 
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment