Wednesday, May 4, 2016

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi hagati ya 1976 na 1987 ubu wari umusenateri yitabye Imana mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu mu gitondo nk’uko byemejwe n’inzego zinyuranye mu Burundi.
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi


























Col Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi yitabye Imana afite imyaka 69 aguye mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye bikomeye.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yar
i akiri i Burundi hari abamubitse ko yapfuye, byari nyuma gato yo kwicwa kwa Col Jean Bikomagu, Bagaza yavugiye kuri Radio BBC ko igihe cye cyo gupfa kizagera ariko abantu baba baretse kumubika kandi akiriho.

Icyo gihe yagize ati “Ntibagire ubwoba nzopfa… nzopfa mu minsi iza ariko ubu ndakomeye ndi muhira.”

Urupfu rwa Col Bagaza rwemejwe kandi na Willy Nyamitwe umujyanama mu by’itumanaho mu biro bya Perezida w’u Burundi.

Col Bagaza yagiye ku butegetsi mu 1976 ahiritse Michel Micombero nyuma nawe yavanywe ku butegetsi ubwo yari yagiye mu mahanga na Pierre Buyoya, maze ahungira muri Uganda nyuma ajya kuba muri Libya aho yavuye mu 1993 agaruka mu Burundi mu 1994 ashinga ishyaka yise PARENA.

Yitabye Imana yari yaragizwe umusenateri ubuzima bwe bwose.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment