Sunday, May 1, 2016

Burundi:Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguwe


Gen Kararuza wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi, umugore we ndetse n’umwana wabo w’umukobwa bashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi.
Burundi:Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguwe

Burundi:Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguwe

Burundi:Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguwe



Misa yo kubasezeraho bwa nyuma yabereye muri Kiliziya “Lycée du St-Esprit” i Bujumbura, umuhango ukaba waragaragayemo amarira menshi n’agahinda basezera kuri uyu muryango wasigiye benshi intimba ku mutima.


Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2016, nibwo Brig.Gen Athanase Kararuza yishwe arashwe n’abagizi ba nabi, arasanwa n’umugore we n’umwana bari babanje kujyana ku ishuli, we n’umugore bahise bapfira aho umwana arakomereka cyane aza gupfa nyuma y’iminsi 3 kubera ibikomere.


Mu mwaka w’1960 nibwo Athanase Kararuza yavukiye muri komini ya Mugongomanga mu ntara ya Bujumbura, yarangije kaminuza ya gisirikare yitwa ISCAM mu mwaka w’1986, nyuma aza kwiga mu ishuli “Ecole de guerre et du National défense collège i Beijing mu Bushinwa.

Mu mwaka w’2008 na 2013 yagiye muri Amerika mu mahugurwa ajyanye n’ibya gisirikare,… yabaye umuyobozi mu ngabo z’u Burundi mu myanya itandukanye akaba yishwe yari umubyeyi w’abana 4, umwe muri bo bakaba bajyanye.


Nyuma y’urupfu rwe kandi, Perezida Nkurunziza akaba yarahise atanga icyumweru kimwe cy’iperereza abishe iyi ngabo y’u Burundi bakamenyekana bagashyikirizwa ubutabera, 4 bakaba aribo bamaze gufatwa ndetse bakaba baratangiye kwitaba urukiko.

Bwiza.com
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment