Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Wednesday, May 4, 2016

Amatora muri Amerika: Ted Cruz Yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza

Umukandida ku ruhande rw’aba Republicain, Ted Cruz, yatangaje ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsindwa mu buryo bukomeye na Donald Trump, mu matora y’ibanze muri Leta ya Indiana.

Umuherwe Donald Trump udakunzwe na bamwe mu bagize ishyaka rye, ari mu nzira zo kwemezwa bidasubirwaho nk’umukandida uzahagararira aba Republicain mu matora ya nyuma, kuwa 08 Ugushyingo.

Abajyanama ba Cruz bari bizeye ko ashobora kugira icyo aronka muri Indiana, cyane ko uyu senateri wo muri Texas yari agifite icyizere cyo guhigika Trump.

Yagize ati “Twakoze ibishoboka byose, ariko abatora bahisemo indi nzira.”
Amatora muri Amerika: Ted Cruz Yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza
Amatora muri Amerika: Ted Cruz Yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment