Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Thursday, April 28, 2016

Umurambo wa Papa Wemba uragezwa muri Congo uyu munsi

Umurambo wa Papa Wemba
Umurambo w’umuhanzi w’umunyekongo Papa wemba uherutse kwitaba Imana ku cyumweru gishize, uragezwa mu gihugu cye kuri uyu wa 28 Mata 2016.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mata 2016 nibwo mu murwa mukuru wa Côte D’Ivoire Abidjan habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku murambo wa Papa Wemba uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi n’abahanzi batandukanye bo muri RDC.

Nyuma y’iyi mihango umurambo wa Papa Wemba uraza kugezwa muri Congo kuri uyu wa 28 Mata aho uzasezerwaho bwa nyuma n’abakunzi be bo muri Congo ubundi agashyingurwa.

Imihango yo kumushyingura izaba tariki 3 Gicurasi mu irimbi riherereye mu mujyi wa Kinshasa.

Papa Wemba yitabye Imana Ubwo yari ari ku rubyiniro 24 Mata 2016 muri Côte d’ivoire.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment