Wednesday, April 27, 2016

Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bakekwaho kurya ruswa

Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bakekwaho kurya ruswa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2016 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, hagaragajwe abapolisi babiri bacunga umutekano wo mu muhanda bakekwaho kuba barakiriye ruswa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bapolisi bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ninjoro saa munani aho bacungaga umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gasabo , aho buri umwe bamusanganye amafaranga ibihumbi 20 mu mifuka, mu gihe nyamara mu mwuga w’igipolisi bitemewe ko umupolisi uri mukazi agendana amafaranga menshi mu mufuka we kandi atabivuze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yavuze ko aba bapolisi baguwe gitumo na bagenzi babo bashinzwe kubagenzura.

Yagize ati : “Iyo twohereje abapolisi mu kazi twoherezayo n’ abashinzwe kubagenzura , aba tuberetse baguwe gitumo n’ abashinzwe kubagenzura babasangana amafaranga ibihumbi birenga 20 buri muntu batabasha kugaragaza aho bayakuye”

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko aba uko ari babiri bagiye gukorwaho iperereza bagashyikirizwa inkiko bahamwa n’ icyaha bakazahabwa ibihamo bagahita banasezerarwa mu kazi.

Nubwo raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’ umuryango urwanya ruswa n’ akarengane (Transparency International Rwanda) ishyira urwego rwa polisi mu nzego eshatu za mbere zigaragaramo ruswa kurusha izindi , Polisi y’ u Rwanda iratangaza ko mu myaka itatu ishize abapolisi bafatiwe muri ibi bikorwa barenga gato 100.

via Makuruki.rw
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment