Wednesday, April 27, 2016

Pakistan:Umugeni yanizwe ku munsi w’ubukwe nyuma yo gusangwa atari isugi

Pakistan:Umugeni yanizwe ku munsi w’ubukwe nyuma yo gusangwa atari isug
Polisi y’ahitwa Jacobabad cyavuze ko ibi byabaye kuwa Gatanu ninjoro, nyuma y’ubukwe bwa Khanzadi Lashari na Qalandar Bux Khokhar. Abashinzwe iperereza bakaba bakeka ko umusore yanize umukobwa nyuma yo gusanga atakiri isugi nyamara aba bombi bakaba bari basanzwe ari n’ababyara n’ubukwe bwabo bukaba bwarateguwe n’imiryango yabo nubwo abo mu muryango wanyakwigendera bavuga ko atahatiwe kubana n’uwamwivuganye.
Lal Mohammad Lashari, se wa nyakwigendera yavuze ko yahamagaye polisi nyuma yo kunanirwa kuvugana n’umukobwa we mu gitondo cyo kuwa Gatandatu.
Abapolisi bahageze mbere bari kumwe na musaza wa nyakwigendera, Ali Sher Lashari, ngo nibo bishe umuryango wo kuri uru rugo rushya nyuma y’uko bari bakomanze hakabura ubitaba. Nyuma yo kwinjira mu nzu bakaba barasanze umurambo w’umugeni ku buriri umugabo we ntawuhari.

Via metro.co.uk
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment