Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Abavuga ko bavura SIDA binyuze mu masengesho baramaganirwa kure

Abavuga ko bakiza SIDA binyuze mu masengesho baramaganirwa kure
by www.igihe.info
Imiryango mpuzamanga na Minisiteri y’Ubuzima baramagana abavuga ko basengera abantu bagakiza SIDA.

Muri ibi bihe hari abantu bihererana ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakababwira ko babasengera bagakira SIDA ndetse abenshi bahita bava ku miti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nyuma bakaremba cyane ndetse bakabura igaruriro.

Ushinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu muryango Mpuzamahanga ukurikirana ndetse ukanakumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, (AIDS Healthcare Foundation -AHF) AHF–Rwanda yabwiye Izuba Rirashe ko iki kibazo gihari koko

Hakizimana Etienne yagize ati, "Aba bantu bagomba kurwanywa cyane. Duhura n’abantu benshi baba barahagaritse imiti kubera ko basengewe ariko iyo bagiye kugaruka bagaruka bararembye cyane.”

Mu kiganiro Izuba Rirashe ryagiranye na Dr Nsabimana Sabin, ukuriye ibikorwa byo kurwanya Sida mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yavuze ko ubwe hari abarwayi yakurikiranaga nyuma baza gufatwa batangiye kubasengera, ariko ngo baje kubakurikirana babavanayo ariko bararembye.

Dr Nsabimana Sabin yavuze ko ubu barimo gukorana inama n’abayobozi b’amadini ngo babafashe kwamagana abantu babeshya abaturage.

Mu mwaka wa 2013, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu bangana na 3% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
 
Izuba Rirashe

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo