Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Uruhinja Rwatoraguwe Kuri Alityari ya Kiliziya ya Kaminuza Ishami rya Huye!

Uruhinja Rwatoraguwe Kuri Alityari ya Kiliziya ya Kaminuza Ishami rya Huye!
by www.igihe.info
Amakuru atangazwa n’ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare (CHUB), aravuga ko kuri ubu abaganga barimo gukurikira ubuzima bw’umwana w’umukobwa umaze nk’icyumweru kimwe avutse watoraguwe kuri alitari ya kiliziya ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Nyakanga 2014.

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya yatangarije IGIHE ko uyu mwana yagejejwe ku bitaro mu masaha ya mu gitondo nyuma y’uko bamwe mu bakozi bakora isuku mu Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Dominiko (Saint Dominique) bari barimo gukora isuku babona uyu mwana kuri alitari maze babibwira abapadiri nabo bahita bamuzana ku bitaro ngo ubuzima bwe bube bwabungwabungwa
.

Dr. Sendegeya kandi atangaza ko kugeza ubu hataramenyekana umubyeyi ubyara uyu mwana, ariko ngo inzego z’ubuyobozi zirimo polisi n’ubuyobozi bw’akarere babimenyeshejwe bakaba barimo gukora iperereza.

Dr. Sendegeya ati “ubu akana karaho karimo kwitabwaho na muganga, inzego z’akarere na Polisi babimenye, ndumva barimo kubikurikirana kugira ngo bamenye aho ako kana katurutse”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUB bukaba butangaza ko ikibazo nk’iki cyo guta abana kitari giherutse kuko ngo kuva uyu mwaka wa 2014 watangira ar ibwo bagejejweho umwana watawe na nyina umubyara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo