Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Nyaruguru: Imihanda igana i Kibeho ibangamiye imbaga ihagenda

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Nyaruguru: Imihanda igana i Kibeho ibangamiye imbaga ihagenda
Dec 3rd 2012, 07:38

Abakirisitu gaturika bakorera ingendo i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, agace kemezwa na Kiliziya Gaturika ko kabonekewe na Bikiramariya, bavuga ko imihanda idakoze neza ari ikibazo gikomeye bahura nacyo bagana aho hantu bita hatagatifu. Bikaba bibi cyane ngo iyo ari mu gihe nk'iki cy'imvura.

Imbaga y’ abakirisitu bakoraniye kuri Chappelle y’ i Kibeho kuwa 28 Ugushyingo 2012

i Kibeho hasurwa kenshi n'imbaga abakirisitu gaturika baturutse mu gihugu hose, ndetse no mu bihugu byo mu karere k' ibiyaga bigari.

Aba bakristu bavuga ko basura aka gace baje kwiyambaza Bikiramariya ngo wahatangiye ubutumwa ku Rwanda kuva mu 1982.

Kuwa 28 Ugushyingo uyu mwaka, i Kibeho hari hateraniye imbaga y'abaje kwizihiza isabukuru y'imyaka 31 ishize ayo mabonekerwa abaye.

Imihanda igana yo ariko abayigenda muri iki gihe ntabwo bayishimiye ngo kuko ibangamye cyane mu gihe ikoreshwa n'abantu benshi.

Hari umuhanda uva mu mujyi wa Huye, ugaca mu matyazo ugakomeza mu Muyogoro ugana za Karama ukagenda ukikije umugezi muto w'agatobwe, ukinjira muri Nyaruguru ukagera i Kibeho. Uyu muhanda abawukoresha bavuga ko wangiritse cyane ku buryo mu mvura kuhagera biba bitoroshye.

Mu mwaka ushize hagiye havugwa impanuka muri iyi mihanda ku bantu bavaga cyangwa bajya i Kibeho. Kuwa 15 Kanama 2011 abagore babiri bitabye Imana bavuye gusenga i Kibeho ndetse n’abandi barakomereka. Umuhanda mubi niwo waje ku isonga nk’impamvu y’iyo mpanuka.

Undi ni umuhanda uturuka hafi yo ku mupaka w'u Rwanda n'Uburundi, ugaca za Ndago ugana i Kibeho, uyu nawo wigeze kuba ukoze, ariko abawukoresha bavuga ko nawo ubu wangiritse bikomeye.

Imodoka yahanyuze ukwereka isura y’uko umuhanda umeze. Iyi ni imwe mu modoka yari ihari kuwa 28 Ugushyingo

Ndayikengurukiye Nestor wo mu gihugu cy' abaturanyi cy' Uburundi, akoresha uyu muhanda twavuze nyuma ugana i Kibeho. Ariko kuhagera ngo ntibicyoroshye kubera umuhanda ukoreshwa cyane ukangirika.

Ndayikengurukiye ati: "uravye ngaha Kibeho ni ahantu heza cane gose! Biranezera iyo wohashitse, ariko imishikire ya ngaha imaze kuba ikibazo gose, ujya muhanda dukoresha uca Nyakizu umaze kuzamo imikoki myinshi tena ubu hari n'ubunyerere. Biragoye gushyika gose."

Umwe mu bari baturutse i Kigali watubwiye ko yitwa Maman Ange ubwo i Kibeho haherutse kubera amahuriro y'abakristu mu cyumweru gishize yabwiye Umuseke.com ko ubu kuhagera bitoroshye kuko umuntu wazanye imodoka ye iyo abashije kuyicyura ahita ayijyana mu igaraji.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru kabarizwamo Kibeho, buvuga ko umuhanda ugana i Kibeho kuba udatunganyije nabo bibahangayikishije, ariko ngo inyigo yawo iratangira iratangira vuba.

Umuyobozi w' akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois ati: "uyu muhanda wacu kuba utarimo kaburimbo ni kimwe mu bituma n'abashoramari batitabira gushora imari yabo hano i Nyaruguru kuko batubwira ko umuhanda ubabangamiye. Ibintu nibiramuka bigenze uko byateganyijwe, uku kwezi kwa 12 inyigo yawo iratangira."

Uyu muhanda uturuka i Huye ukagera i Kibeho ukongera ugaca ku biro by'Akarere ka Nyaruguru ugakomeza ku Kanyaru ngo ni kimwe mu byaganiriweho mu nama y' umushyikirano yo mu mwaka ushize wa 2011.

Ba nyiri imodoka binubira cyane uko umuhanda umeze

Callixte Ndagijimana
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo