Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Hillary Yafashwe Yitegereza Amabere y'Undi Mugore


Amakuru atangazwa n’urubuga rwa interineti 7 sur 7, avuga ko Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Hillary Clinton, yitegereje cyane amabere ya Christina Aguilera, icyamamare mu muziki na filimi.

Ubwo Clinton yahaga Aguilera igihembo cy’ishimwe ku buvugizi akorera ibikorwa by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) i Washington ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ngo amaze kumuhereza iki gihembo yakomeje kwitegereza amabere y’uyu muhanzi, dore ko yari anambaye imyenda ituma agaragara.
Christina Maria Aguilera ni umuririmbyi, umukinnyi wa filimi n’umwanditsi w’indirimbo. Ibihangano bye byo mu mwaka wa 2011 byibanze cyane ku basizwe iheruheru n’imitingito yebereye mu gihugu cya Haiti ; abakorera ubuvugizi bituma anagirwa umwe mu bavugizi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo