Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Hari abagore Bahohotera Abagabo Babashakamo Amasohoro




Africahit itangaza  ko mu Kwakira umwaka ushize, abagore batatu bo muri Zimbabwe umwe w’imyaka 24 n’abandi b’imyaka 26 na 28 baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bazira ko bafashe ku ngufu abagabo batatu.
Abo bagore ndetse n’icyitso cyabo muri icyo gikorwa, umusore w’imyaka 24 bose baregwa ibyaha 17 bakoze mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, bategereje gushyikirizwa ubutabera.
Nk’uko bitangazwa, abo bagore basindishaga uwo bashaka guhohotera yamara kuba intere bakavoma amasohoro yeze.
Ibyo byaje kuvumburwa ubwo habaga impanuka y’imodoka, Polisi iyisangamo udukingirizo 31 twuzuye amasohoro.
Abo bagore bakoresha ayo masohoro mu myemerere yabo yo kuraguza bita ‘’Juju’’ bizezwa ko amasohoro atanga ubukungu no kunezerwa mu buzima bwabo.
Mararike Claude, Umwarimu muri Kaminuza yo muri Zimbabwe avuga ko abaturage b’icyo gihugu barangwa cyane n’imyemerere ishingiye ku bupfumu kuko ngo aribyo bituma abagore bavoma intangangabo.
Dhliwayo Susan, umugore wo muri Zimbabwe aherutse gutangarariza AFP ko ubu ababago bafitiye ubwoba abagore.
Agita ati ‘’Ubu ntidushobora kugendana n’abagabo kuko batatugirira icyizere, badutinya’’.
Akomeza avuga ko abagabo bashishikarizwa gukora ingendo zabo muri rusange .
N’ubwo iryo fatwa ku ngufu rigenda rifata indi ntera muri Zimambwe, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abagabo bafashwe ku ngufu n’icyo mu by’ukuri amasohoro akoreshwa.

UMUTI WICA AMASOHORO WAKICA SIDA
WARI UZI KO-LITIRO 17 Z'AMASOHORO
Mbese amasohoro ni umwanda

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo