Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

France-Ababana bahuje igitsina bemerewe ikiruhuko cy'ababyeyi


Bimenyerewe ko iki kiruhuko kigenerwa umubyeyi w’umugore mbere na nyuma y’uko yibaruka, mu rwego rwo kumuha igihe gihagije cyo kuruhuka no kwita ku ruhinja.
Nk’uko byatangarijwe ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, Umuvugizi wa SFR yavuze ko iyi konje izajya ihabwa umukozi ufite uburambe buri hejuru y’amezi atandatu, kandi agakomeza kubarirwa umushahara we wose.
Ishyirahamwe ry’ababana bahuje ibitsina ryishimiye iki kiruhuko nubwo batangaza ko iminsi 11 bazajya bagenerwa idahagije.
Ku geza ubu iyi sosiyete ifite abakozi 2 bazwi, babana bahuje ibitsina abandi ntibarigaragaza ku bera impamvu zinyuranye zirimo kwanga guhabwa akato, uyu Muvugizi yongeye ho ko ababana bahuje ibitsina bashobora kubyarana n’abandi cyangwa bagahitamo kurera umwana bavanye ahandi.
Urubuga rwa interineti 7sur7.be rutangaza ko muri ruasange iyi sosiye ifite abakozi bagera ku 10,000.
Mu Bufaransa ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina ntiryemewe n’amategeko ariko Minisiteri w’intebe Jean Marc Ayrault aherutse gutangaza ko mu Kwakira 2012 azohereza muri Sena Umushinga w’Itegeko ryemerera abahuje ibitsina gushyingiranywa no kurera abana.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo