Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Uko Umugore Utwite Yakwitwara mu Gihe cy'Ubushyuhe

Mu gihe cy’ubushyuhe abagore batwite birabagora cyane. Mu gihe utwite rero hano hari ibintu bimwe byagufasha kumererwa neza muri icyo gihe cy’ubushyuhe ni ukuvuga mu gihe cy’impeshyi.

Ubundi mu bihe bisanzwe nk’uko tubikesha Destinationsante.com, abagore batwite bategetswe kunywa byibuze litiro imwe n’igice (1,5L) y’amazi buri munsi ariko mu gihe cy’impeshyi kubera ubushyuhe bwinshi uzasabwa kongera amazi ukanywa menshi bitewe n’uko ikirere kimeze.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo ugomba kwirinda kunywa amazi akonje cyane kugira ngo utabangamira imikorere y’igogora, ntiwibagirwe kandi ko ugomba kurya imbuto n’imboga nk’uko urwo rubuga rukomeza rubitangaza.

Mu gihe haramutse ubushyuhe bwinshi cyane, wowe mugore utwite usabwe kujya ahantu hari igicucu kandi hahehereye Kandi ugafata akanya ko kuruhuka ku manywa buri munsi. Igihe ugiye hanze ambara imyenda ikwambitse hose kandi irekuye, ntiwibagirwe no kwambara ingofero mu mutwe igukingira izuba cyangwa ikindi cyose wakwitwikiriza.

Niba ufite ikibazo cyo kubyimba amaguru irinde guhagarara umwanya munini kandi uruhuke amaguru yawe aseguye. Nijoro ushobora gushyira umusego munsi ya Matera kugira ngo higire hejuru. Gushyira amaguru n’ibirenge mu mazi akonje nabyo byagufasha.
Icyanyuma muri izi nama zagirwaga umugore utwite mu gihe cy’ubushyuhe yakwigira ku bagore batuye mu bihugu bishyuha nka Espagne, na Portugal bakakungura inama. Ikindi kandi ugomba kugira umwuka uhagije mu cyumba cyawe.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo