Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ubukerarugendo: Pariki Nasiyonali Ya Nyungwe

Pariki nasiyonali ya Nyungwe iri ku buso bw’ibirometero kare 1000, ku misozi yo mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda ; akaba ariryo shyamba rinini rya kimeza kandi ryo mu misozi riboneka muri Afurika y’uburasirazuba ; ni rimwe mu mashyamba yabayeho mbere ugereranyije n’andi mashyamba aboneka muri kano karere dutuyemo.

Muri Nyungwe hagaragaramo amoko agera kuri 280 y’ inyoni atandukanye, ndetse harimo amoko amwe utasanga ahandi afite ubwiza butangaje, ntibisaba kuba uri inzobere mu byerekeranye n’amoko y’ inyoni kuko uhasanga inyoni nini zingana n’inkoko ndetse n’ amabara yazo usanga anogeye ijisho, kandi ukaba uzibonera hafi nko mu biti ndetse ziba ziguruka hafi y’ umuhanda unyura muri Nyungwe. Abantu benshi bakaba batangazwa cyane n’ amabara izo nyoni ziba zifite harimo umutuku, ubururu, umuhondo, icyatsi n’andi menshi utakeka ku buryo unyurwa ukumva ntiwataha !

Muri Nyungwe uhasanga amoko agera kuri 500 y’ Impundu (chimpanzee), zimwe ziba muri pariki ya Nyungwe hagati naho izindi ziba mu ishyamba rya Cyamudongo bikaba bigorana kuzibona mu gihe cy’ imvura,nyinshi kuko zikunda kwerekeza mu gice cy’ Uwinka ; Impundu zikaba zigira urusaku rwinshi kuburyo uzumva mbere yo kuzibona. Mu bwoko bw’inguge, Impundu nizo zidakunze kubaho mu dutsiko ahubwo ziba mu miryango migari aho ziba zigera kw’ijana, ingabo zikunze kumara igihe cyose cy’ ubuzima mu miryango zavukiyemo ariko ingore zo zikunda kwimuka zikajya mu yindi miryango iyo zigeze mu gihe cy’ uburumbuke.

Muri Nyungwe kandi uhasanga amoko menshi y’ Inkende, ubwoko bw’ inkende bwamamaye cyane bugaragara muri Nyungwe n’Inkomo ( Angolan Colobus), ubu bwoko ukaba ububwirwa n’ ibara ry’umukara hose ndetse n’ ibara ry’ umweru mu bice bimwe by’ umubiri w’ ingunge nko mu bitugu ndetse n’ ubwoya bwo mu maso ndetse umwihariko wabwo ni uko buba hafi yaho ba mukerarugendo muri pariki ya Nyungwe bagenewe gucumbika, andi moko y’ inkende azwi cyane n’ Igihinyange, Umukunga, Igishabaga, Inkima, Icyondi.

Usibye amoko y’ inyamanswa usanga muri Nyungwe ndetse n’ amoko y’ibiti agera kuri magana abiri ; hari ibindi bikorwa byagenewe kunezeza ba mukerarugendo basura iyi pariki harimo ahantu batemberera bita k’ Uwinka hitegeye ishyamba ndetse hari n’ inzu yo kuruhukiramo.

Ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo hegereye pariki ni mu Gisakura, mu kibaya cya Kamiranzovu cyahozemo inzovu ariko zikaba zarashize ndetse n’ isumo y’amazi.

Tubibutse ko abatemberera muri pariki nasiyonali ya Nyungwe, bifuza kugenda n’ amaguru bakwitwaza inkweto zikomeye zishoboye urugendo ndetse n’ imyambaro yorohera umuntu kugenda kuko igihe kinini cy’ umwaka hagwamo imvura nyinshi.

Inguge
nyungwe
nyungwe1


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo