Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Mbese Imibonano Mpuzabitsina n'Umugore Utwite Hari Icyo Itwara Umwana Uri mu Nda

Ese kugomeza gukora imibonano mpuzabitsina ni byiza no mu gihe utwite ? Iki ni ikibazo cyibazwa n’abantu batari bake akaba ari byo tugiye kurebera hamwe. Ubusanzwe nta mpamvu n’imwe yo guhagarika imibonano mpuzabitsina mu gihe utwite. Icy’ingenzi ni uko wumva nta kibazo ufite ku byerekeranye n’inda utwite.Nk’uko bitangazwa na babycenter.fr, uru rubuga ruragira ruti “Niba utwite inda ukaba ari nta kibazo na kimwe ufite, nta kabuza gukomeza gukora urukundo na mugenzi wawe kugeza igihe utangiriye ibise”. Nyamara rukomeza rugira ruti “Banza uvugane na muganga wawe (gynécologue) ndetse akubwire n’uko nyababyeyi yawe imeze, cyangwa niba nta n’ikindi kibazo wagira.

Imibonano mpuzabitsina hari icyo itwara umwana uri mu nda?

Ntakibazo na kimwe umwana agira iyo ukora imibonano mpuzabitsina . ndetse niyo mugenzi wawe yaba ari hejuru yawe (aha ariko nk’umuco wacu abanyarwanda dukwiye kugiramo ubushishozi kuko si byiza kubikora usa nk’umusazi). Hari akantu gasa n’agafuniko gafite ururenda ruhagije (L'épais bouchon muqueux) gafunga nyababyeyi kugira ngo hirindwe ingaruka zose zatuma habaho ikibazo nko gukomereka. Icyo bita liquide amniotique n’imikaya ifite ingufu ya nyababyeyi bikingira umwana.

Ariko niba umwana mu nda wumva asa nuwimuka, ntibivuga ko aba azi ikirimo kuba niba ari kibi cyangwa cyiza, ahubwo uzabibwirwa n’uko umutima uba utera cyane. Hanyuma icyo gihe gisa nk’aho kihariye, ni ngombwa ko wakwigira inama yo guhagarika imibonano mpuzabitsina muri ako kanya.

Mbese byaba byiza kubigira akamenyero?

Birashoboka ariko ku bagore bamwe na bamwe! Abandi ntibibabera byiza cyane. Amaraso agana muri icyo gice ashobora kuba menshi cyane muri ako gace k’ibice by’imyororokere y’umugore, kandi akongera ibyiyumvo cyane. Ariko ku bandi bagore, ubwo bwinshi bw’amaraso, bushobora gutuma umugore utwite agubwa nabi nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Ku bagore bamwe kandi uzasanga bababara “Crampes abdominales” mu gihe cyangwa nyuma y’icyo gikorwa.

Ese birasanzwe kumva udashaka imibonano mpuzabitsina utwite?

Nibyo birasanzwe ! Umubiri wawe ni wo ugomba kwiyumvamo ko ari ngombwa kandi ko nta ngaruka byagira mu buzima bwawe cyane ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, ariko kandi birakwiye no kubanza kuganira n’umugabo wawe. Abagore bamwe rwose bumva nta kibazo na kimwe bibatera kandi koko ni byo, mu gihe abandi bo rwose bibatera kunanirwa cyane ndetse bakagubwa nabi cyane ku gihembwe cya mbere (mbere y’amezi ane utwite) ku buryo niyo ubikoze uba usa numusagarira rwose.

Nk’uko impuguke mu by’imyororokere zivuga ziragira ziti “Igihembwe cya kabiri rwose umugore yumva abikunze ariko buhoro. Nyamara ukwifuza kubikora mu gihembwe cya gatatu birahinduka cyane bitewe n’uko aba atangiye gutekereza ibyo kubyara, ubundi akumva rwose arabishaka cyane kuko iki gihe niho umugore bavuga ko aba aryoheye umugabo cyane”.

Ese imyitwarire y’umugabo irahinduka?

Ahanini abagabo batangira kubona ko abagore babo babakurura cyane (très attirante). Ariko ukubishaka k’umugabo gushobora kubamo ahanini ubwoba cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana atwite, ibi byose kandi ni ingirakamaro k’umugabo kuko byerekana cyane impuhwe n’urukundo umugabo afitiye umugore we. Ndetse ahanini iki ni igihe cyo kwitonda cyane k’umugabo kikanagaragariza umugore ko umugabo we abona neza ko umugore atwite kabone n’ubwo yakora imibonano abikorana ubushishozi buhagije.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo