Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Kunywa inzoga nyinshi bitera kugira amabere manini ku bagabo

Kugira amabere manini ku bahungu, ibyo bita gynecomastia mu cyongereza ntibiba bisanzwe ku bahungu ndetse n’igitsina gabo muri rusange ariko hari igihe usanga byabashyikiye.

Nk’uko tubikesha Igitabo The Pathologic Basis of Disease, Robins, mu icapisho rya 5, kubyimba cyangwa se gukura kw’amabere ku bahungu biterwa no kwiyongera kw’imisemburo ya estrogene ituma amabere akura ndetse no kugabanuka kw’imisemburo (hormone) yo mu bwoko bwa androgene nka testosterone ikorwa n’amabya. Iyo yo ikaba ituma amabere adakura cyane ku bahungu.

Nk’uko bikomeza bitangazwa kandi gukura cyane kw’amabere y’abahungu bishobora kuba mu bana bacyivuka ariko bikihagarika ndetse ngo 50% by’abahungu bageze mu gihe cy’ubugimbi (puberte), ngo amabere yabo arakura ariko ibi biba ari ibisanzwe, akenshi ngo biba bitewe n’imihandagurikire y’imisemburo ya estrogene yiyongera ugereranije na androgen, ariko bigahita birangira nta miti cyangwa kujya kwivuza bibayeho. Kugira amabere manini ku bagabo biba ku bagabo bakuze n’abageze mu zabukuru bitewe n’igabanuka ry’imisemburo ya androgene igabanuka uko umugabo agenmda akura.

Igihe umuhungu agize amabere manini mu gihe tutavuze ngo buba ari uburwayi. Nk’uko bikomeza bitangazwa muri iki gitabo kandi ngo bene ibyo bishobora kwerekana indwara y’umwijima (cirrhose), aho inyama y’umwijima ihinduka nk’ibuye bigaturuka ku kunywa inzoga nyinshi. Ibindi bitera kugira amabere manini ku bagabo harimo imiti imwe n’imwe, kunywa inzoga nyinshi ndetse n’urumogi .

Gusa ngo kugira amabere manini ku bagabo ntaho bihurira na kanseri y’ibere ku bagabo kandi biravurwa bigakira .

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo