Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Kanseri y’amabere ikomeje kuba ikibazo gihangayikishije abagore

Nk’uko tubikesha urubuga conseilslucbodin.com, kanseri y’amabere ni imwe mu ndwara zihangayikisha abagore benshi. Ubushakashatsi bwakozwe bwemeza ko umugore umwe ku bagore icyenda (1/9) aba afite kanseri y’amabere mbere mbere y’ikigero cy’imyaka mirongo cyenda (90) y’amavuko.

Guhera mu 1980 kugeza mu mwaka wa 2000 (mu gihe cy’imyaka 20), ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko Kanseri y’amabere yiyongereye ku gipimo gikabije.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu gihugu cy’u Bufaransa, kanseri y’amabere ihitana abantu bagera ku 12.000 buri mwaka.
Hari impamvu nyinshi zitera kanseri y’amabere, dore zimwe muri zo:

1. Igitsina gore ni cyo gikunda kwibasirwa na kanseri y’amabere naho abagabo barwara bayirwara babarirwa ku kigero cya rimwe ku ijana (1%) gusa.
2. Kanseri y’amabere ishobora guturuka ku ruhererekane mu muryango (hérédité)
3. Ubugumba nabwo buri mu mpamvu zatuma umuntu arwara Kanseri y’amabere
4. Gutinda kubyara (nyumay’imyaka 35).
5. Gutinda guca imbyaro (nyuma y’imyaka 55)
6. Kutonsa umwana na byo ni imwe mu mpamvu zatera Kanseri y’amabere
7. Ibiyobyabwenye na byo ni bimwe mu mpamvu zitera Kanseri y’amabere
8. Itabi na ryo ni imwe mu mpamvu zitera Kanseri y’amabere
9. Umubyibuho ukabije
10. Kurya ibiribwa bikungahaye cyane ku binure.

Kwitondera zimwe mu mpamvu twabonye bishobora gufasha abantu kwirinda cyangwa kugabanya ubwiyongere bwa kanseri y’amabere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo