Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Israel ishobora kuba iri hafi gutera Iran

Israel ishobora kuba iri hafi gutera Iran
Umukuru w'ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yihanangirije ko igitero icyo ariyco cyose ku mugambi wa Irani w'ingufu za nucleaire bazakirwanya bakoresheje imbaraga zose.

Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko kubangamira cyangwa gutera Irani bazaviramo Amerika ingaruka mbi.

Ibi abivuze haciye umunsi umwe minisitiri wa Israel w'Ingabo, Ehud Barak, abwiye inama y'umutekano ko umwanya urimo gushira wo kuburizamo umugambi wa Irani wo gukora intwaro za kirimbuzi.

Abategetsi ba Amerika, harimwo na minisitiri w'Ingabo, Leon Panetta, bagaragaje ko bahangayikishijwe n'uko Israel yaba irimo kwitegura gutera Iran


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo