Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Inzoga n'Itabi ni Bibi k'Umugore Utwite

Ubusanzwe umugore utwite aba agomba kwitondera ibintu byose akora, byagera ku byo ashyira mu mubiri we akagomba gushyiraho akarusho kuko byakwangiza ubuzima bw’umwana ndetse tutibagiwe na we ubwe kuko umubiri we na wo uba ufite intege nke.

Imyotsi y’itabi ndetse na alukolo (alcool) yo mu nzoga byangiza ubuzima bw’umwana uri mu nda ku buryo bugaragara. Kunywa itabi ku mugore utwite bishobora gutuma umwana avuka adashyitse (ibiro biri mu nsi ya 2,5), kuba umugore yakuramo inda cyangwa umwana ugasanga ararwaragurika, cyane cyane umusonga, indwara z’ubuhumekero n’indwara zo mu matwi. Abana bavutse ku babyeyi banyweye itabi bakunze kuvukana umutima ,ubwonko ndetse n’isura byangiritse. Bakunze kuba ari bato cyane mu gihagararo ugereranije n’abavutse ku babyeyi batanywa itabi, ugasanga baribasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Ingaruka zo kunywa inzoga igihe umugore atwite na zo ziteye inkeke kuko kunywa alukolo mu gihe umugore atwite bimutera kubyara umwana wangiritse, ushobora kuvukana uruhurirane rw’indwara bita « fetal alcohol syndrome », bigatuma adakura neza yaba akiri mu nda cyangwa yaravutse, isura yarangiritse (yakobanye), kugira umutwe muto, tutibagiwe n’ubwonko budashyitse ndetse n’imyitarire itaboneye mu bandi.

Ibyago bikurikira kunywa itabi n’inzoga mu gihe umugore atwite ngo bishobora kwirindwa kugira ngo abantu babashe kurwanya impfu zitateganijwe zikunze kwibasira abana bavuka ku babyeyi bakunze kunywa inzoga n’itabi.

Urubuga rwa internet : ehealth, dukesha iyi nkuru ruvuga ko umugore utwite yagombye gufata umwanzuro ku kamenyero ke ko kunywa itabi n’inzoga, kuko ngo ari cyo gihe cya ngobwa cyo guhindura imyitwarire ye ku nzoga n’itabi. Ngo ibyo ariko bishobora kugorana guhinduka, nk’uko bisanzwe bizwi ko guhindura akamenyero bigoranye, ariko ku bw’uburemere bw’ubuzima bwabo n’ubw’abana batwite baba bashyira mu kaga, bakaba bagomba kubitekerezaho kandi bakabifatira umwanzuro urengera ubuzima.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo