Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Indwara y'Umutima n'Umugore Utwite

Abagore batwite bakunze kwibasirwa n’indwara z’umutima, zinashobora kuba nyirabayazana w’ipfu za hato na hato. Abagerageje gukurikiranwa na muganga batwite bafite ikibazo cy’umutima, 40% babyaye babazwe.

Inkuru dukesha urubuga rwa internet www.futura-sciences.com ivuga ko, kuba utwite kandi ufite n’indwara y’umutima, byongera ibyago byo kuba watakaza ubuzima. Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi wita ku bijyendanye n’umutima (ESC), wafashe ingamba zo kwita by’umwihariko kuri bene aba bagore bavuzwe haruguru.

Izi ndwara z’umutima zakunze kwibasira abagore batwite mu Burayi, bigatuma bahatakariza n’ubuzima.

Nk’uko bitangazwa na Michel Komajda, uhagarariye ESC, avuga ko umubare w’abahura n’iki kibazo ukwiriye kugabanuka, ariko ngo ushobora kwiyongera ku bagore batwita inda za mbere batinze (des grossesse tardives), aho baba bashobora guhura n’ikibazo cya diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, ndetse n’ubwiyongere bw’ibiro bukabije.

Ubushakashatsi bwakozwe na ESC, bwagaragaje ko abagore 1300, bakomoka mu bihugu 28 bitandukanye basuzumwe bagasanga bafite ikibazo cy’umutima. 60 % basanze barwaye indwara y’umutima, naho abasigaye basanze bimwe mu bice bishamikiye ku mutima bifite ikibazo. Iyo nyigo igaragaza ko 26 % bajyanwe kwa muganga igihe bari batwite, babiri kuri batatu bavuwe bakaba bari bafite ikibazo cy’umutima.

Hashingiwe kuri ubu bushakashatsi, ngo umubare w’abapfa batwite wakomeje kwiyongera kugeza ku ijana ku bagore, ari na ko inda zivamo zakomezaga kwiyongera. 40% bahuye n’iki kibazo cy’umutima bikaba byarabaye ngombwa ko babyara babazwe. Nk’uko bikomeza bitangazwa na Komajda ngo ibi bikwiye kubereka ko hari byinshi bagikeneye kwiga, kugira ngo barusheho gukurikirana abarwayi babo igihe batwite.

Umuryango ESC, ukaba uhamagarira abantu bose by’umwihariko abaganga, gukurikiranira hafi kandi neza abagore batwite bafite ibibazo by’indwara z’umutima.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo