Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Imibonano Mpuzabitsina n'Umugore Utwite

Ingo (Couple) nyinshi z’abagabo n’abagore zaba zikomeza kwibaza niba koko gukomeza gutera akabariro nk’uko bisanzwe mu gihe umugore atwite nta kibazo byatera, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet Wikipedia.

Kuri urubuga, bavuga ko umugore utwite ashobora gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina nta kibazo, dore ko bumwe mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Assiut yo mu gihugu cya Misiri mu majyaruguru ya Afurika, bukaba bwarasohotse mu mwaka wa 2007 bwatangaje ko abagore bagera kuri 37 .4% ku bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwiyongera mu gihe batwite.

Naho abagore babarirwa ku kigero cya 43.7 % bo bavuze ko batekereza ko gukora imibonano mpuzabitsina batwite bishobora kubatera ingorane zikomeye. Nk’uko bakomeza bavuga kandi ngo abagabo bamwe baba bagirira ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina cyane abagore batwite kurusha uko babigirira abagore badatwite, ibyo bita ‘pregnancy fetishism’.

Ariko kandi ngo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite nta kibazo bimutera na gito, uretse iyo yabibujijwe na muganga ku mpamvu runaka z’uburwayi. Aha ni bwo umugore utwite atakora imibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi kumvikana hagati ya couple ku buryo bakoresha bakora imibonano ni ngombwa igihe umugore atwite, cyane birinda gushyira ingufu nyinshi kuri nyababyeyi ndetse no kwirinda gushyira ibiro byinshi by’umugabo ku nda y’umugore utwite mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo