Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Abakobwa bageze mu bwangavu bashobora kwikorera ikizamini cya kanseri y’ibere

Kanseri y’ibere ishobora gufata abagore ndetse n’abagabo, uretse ko kanseri y’ibere ku bagabo idakunze kugaragara.

Nk’uko tubisanga mu gitabo cya Anatomy and Physiology, Seeley, mu icapisho rya 6, kanseri y’ibere ku bagore ni kanseri yica iyo itavuwe, kandi ikaba iterwa no gutinda gucura ku mugore (late menopause), umubyibuho ukabije cyane, kuba haba hari umuntu wigeze wayirwara mu muryango w’umugore na byo byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri, n’imirasire mibi irasa ku gatuza (radiation of chest).

Ibindi bishobora gutera iyi cancer ngo ntibizwi. Cyakora kwa muganga ngo bakoresha uburyo mammography (uburyo bukoreshwa mu kureba ibere hakoreshejwe imirasire).

Ariko kandi abakobwa ndetse n’abagore, bashobora gukora ikizamini ubwabo kugira ngo bamenye ko barwaye kanseri y’ibere bitabaye ngombwa kujya kwa muganga.

Ubwo buryo ngo bukorwa umukobwa afata akaboko ke hanyuma agafata ku mutwe inyuma noneho akandi kaboko akagakoresha akorakora ibere kugira ngo yumve niba hari utubumbe cyangwa se uduturugunyu tudasanzwe mw’ibere. Ibi akabikora ku mabere yombi. Hamwe akaboko gafashe inyuma ku mutwe, karambuye mu mpande cyangwa kazamuye hejuru; igihe wumvise utubumbe tudasanzwe mw’ibere wakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe neza ko ari kanseri y’ibere.

Ku bakobwa ngo ni byiza gukora iki kizamini batari mu mihango. Ibi bikaba bifasha cyane mu kumenya kare ko umukobwa afite iyi kanseri ku buryo ishobora no kuvurwa igakira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo