Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

GUTANDUKANA:BOMBE IGUTURIKIYE MU MASO

gutandukana


Nta gahinda karuta kumva uwo mwashakanye ahagurutse umunsi umwe ati "singushaka."

Nubwo waba wari usanzwe uzi ko utabanye neza n'umugore cyangwa umugabo wawe, kandi ukaba wari witeguye ko mushobora gutandukana igihe icyo ari cyo cyose, iyo uwo mwashakanye arihingukije ati "singushaka" wumva ukubiswe n'inkuba, ni nka bombe iba iguturikiye mu maso.

Iyo nkuru mbi yo kubwirwa n'umugore wawe cyangwa umugabo wawe ko atagushaka ni itangazo ry'uko uwo mwigeze gukundana, mugafatana agatoki, mugasohokana, mukarebana akana ko mu jisho, mukemeranya ko muzubahana kandi mukihanganirana muri byose haba mu butunzi cyangwa mu bukene, mu buzima ,mu burwayi mukazatandukanwa n'urupfu, agera ho akakwihakana akavuga ko atagushaka,adashobora kwihanganira kubana nawe, atagushaka atanakeneye urukundo rwawe! Ibi birababaza cyane ku buryo bishobora guhungabanya ubuzima bwawe n'imitekerereze yawe. Bituma bamwe bumva bihebye, bakaba banatekereza kwiyahura.

Ugomba kumenya ko niba iri shyano rikuguyeho uzarikira kandi utazahitanwa na ryo kuko niba bigaragaye mu buryo bwose ko utagishoboye kubana n'uwo mwashakanye icyaruta ni uko mutandukana kugira ngo ugire amahoro n'ubwisanzure utari ufite muri kumwe. Nubwo gutandukana bibabaza ushobora kuba ari wo muti wonyine ushoboka kuko indwara ikomeye isaba umuti ukomeye.

Biroroshye kuvuga ibyo wakora ariko mu bikorwa ntibyoroshye. Nyamara ariko kugerageza kwizirika k'umuntu wavuze ko atagushaka biragoye. Ahubwo iyo amazi avuze ko utayiyuhagira uvuga ko nta mbyiro ufite. Ni byiza ko uhita wibagirwa ugutera ibibazo ugatangira kubaka ubuzima bwawe bundi bushya.




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo