Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

KWISIRAMUZA CYANGWA GUKEBWA NGO BIRINDA SIDA

KWISIRAMUZA CYANGWA GUKEBWA NGO BIRINDA SIDA
(iyi nkuru turayikesha Orinfor)

Nkeshimana Thomas,

Nyuma y’ubushakashatsi bucukumbuye bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima " OMS ", ufatanyije n’undi muryango wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA, "UNAIDS" basanze ari ngombwa gukangurira umubare munini w’abaturage cyane cyane ku mugabane w’Afurika gukebwa kuko ngo birinda kwandura icyorezo cya SIDA

Muri ubwo bushakashatsi bw’iyo miryango, bemeza ko iyo umugabo akebwe/asiramuye, iyo agize imibonano mpuzabitsina n’umugore ubana n’ubwandu bwa SIDA, uwo mugabo ukebwe aba afite amahirwe menshi yo kutandura SIDA kurusha umugabo utarakebwe ugiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore wanduye.

Imwe mu myanzuro y’ubwo bushakashatsi ivuga ko byaba byiza abakiri bato bagiye bakangurirwa kwisiramuza bakiri bato aho gukangurirwa gukoresha agakingirizo byonyine kuko ngo ntibiba bihagije, kuri iyi ngamba kandi bongeraho gukangurira abakiri bato kwipimisha.

Izi ngamba zombi basanga zafata runini mu gufasha umubare munini kwirinda kwandura SIDA, ariko uruhare runini rugaharanira igikorwa cyo gukebwa.

Umwe mu bakozi ba " UNAIDS " avuga ko gukebwa bizagira mbere na mbere ingaruka nziza ku muntu ku giti cye mu minsi ya mbere, ariko uko imyaka izagenda ihita ntibizatinda kugaragara ko ingamba yagize ingaruka nziza ku cyorezo cya SIDA.

Kuri miliyoni 40 ubu zanduye agakoko gatera SIDA, miliyoni 25 zose zibarurirwa ku mugabane w’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho buri kwezi bigaragara ko uwo mubare ugenda wiyongera binyuze cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina.

Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima na "UNAIDS " batangaza ko kwisiramuza cyangwa gukebwa bishobora kurinda abagabo barenga miliyoni 5.7 bo munsi y’ubutayu bwa Sahara kwandura SIDA, kandi abagabo barenga miliyoni 3 na bo ubuzima bw’abo bwazarindwa urupfu kimwe no gukebwa.

Ntitwabura kwibutsa ko kugeza ubu abagabo bagera kuri 30% mu rwego rw’isi yose aribo gusa bakebwe (basiramuye), ibi bikaba biterwa n’idini mu Bayuda ndetse no mu ba Islam, hakaba n’abandi babikora mu rwego rw’isuku. Na mbere hose ubushakashatsi bwari bwaragaragaje ko umubare w’abanduye SIDA ari muto mu turere cyangwa ahantu hari umubare munini w’abagabo bakebwe kandi ko bibarinda hagati ya 50 na 60% kwandura.

Ku bireba abagore, kugeza ubu ntibizwi neza niba umugore ukoranye imibonano


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo